Uko wahagera

Espanye Yirukanye mu Ibanga Abadipolomate 2 b'Abanyamerika


Minisitiri w’ingabo za Esipanye, Margarita Robles.
Minisitiri w’ingabo za Esipanye, Margarita Robles.

Espanye yirukanye mu ibanga abadipolomate babiri b'Abanyamerika: ibarega ibikorwa byo kuyineka. Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byasohoye iyi nkuru, kuri uyu wa kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga.

Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, umurwa mukuru wa Esipanye. Nabo babahaga amafaranga atubutse.

Hashize amezi abiri batawe muri yombi, ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi nkuru itajya ku karubanda. Ku wa kabiri w’iki cyumweru nyamara, abanyamakuru babibajijeho minisitiri w’intebe Pedro Sanchez.

Yirinze kubivugaho byinshi, yemera gusa ko byateye agatotsi hagati y’ibihugu byombi, maze asoza avuga ko ikibazo cyarangiye. Minisitiri w’ingabo za Esipanye, Margarita Robles, na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Jose Manuel Albares, umwe ukwe undi ukwe, batumije ambasaderi w’Amerika I Madrid, Julissa Reynoso, bamusaba ibisobanuro.

Ibitangazamakuru byemeza ko yabashubije ko ntacyo abiziho ariko ngo asaba imbabazi. Bamusabye ko igihugu cye gitahura abo badipolomate babiri. Kandi koko Amerika yarabikoze.

Ibitangazamakuru ntibivuga amazina yabo n’inzego zabo z’akazi. Bisobanura ko ari inkuru itangaje cyane kandi idasanzwe kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espanye bombi ari abanywanyi muri OTAN, umuryango wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika. Ibihugu byombi kandi bifite ahubwo umuco wo gusangira amakuru y’ubutasi. (AFP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG