Abayobozi bo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, bari i Beijing kuri uyu wa kane mu nama na perezida, Xi Jinping n’abandi bayobozi b’Ubushinwa. Mbere y’inama, komiseri w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko impande zombi zishobora kuganira ku “buryo bwo kuringaniza umubano wazo mu by’ubukungu”.
Yagaragaje aho Ubushinwa buhagaze nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’Ubumwe bw’uburayi. Ursula Von der Leyen yavuze ko izo nama zishobora no kuzaganirwamo ibyerekeye ubufatanye ku birebana n’ihindagurika ry’ibihe no ku mategeko agenga ubwenge buhangano.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko bikenewe ko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’Ubushinwa, bakoresha uruhare rwabo nk’ibihugu by’ibihangange kw’isi. Yagize ati: “Dusangiye inyungu z’amahoro n’umutekano n’imikorere myiza ishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga, no kubona ibisubizo ku bibazo byugarije isi muri rusange”.
“Iyi ni yo mpamvu ari ngombwa guhagarika ubushotoranyi bw’Uburusiya kuri Ukraine kandi hakaboneka amahoro mu buryo buboneye kandi arambye, bijyanye n’amahame ya ONU kandi hagakorwa ibishoboka byose kugirango haboneke igisubizo cya Leta ebyiri mu burasirazuba bwo hagati”. Ni ukuvuga Isirayeri na Palesitina.
Ku ruhande rwe, Perezida Xi Jinping yavuze mu ijambo rye atangiza inama ko Ubushinwa n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, bigomba “gukorera hamwe mu gutsura isi itekanye kandi ifite ubusugire”.
Xi yagize ati: “Ubushinwa n’ubumwe bw’Uburayi bigomba kuba abafatanyabikorwa mu nyungu bihugiyeho no gukomeza gushimangira politiki y’ubwizerane”.
Forum