Uko wahagera

Ingabo za EAC Zantangiye Kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo


Ingabo za Kenya zuriye indege taliki 03/12/2023 zivuye muri RDC mu butumwa bwo kubungabunga amahoro
Ingabo za Kenya zuriye indege taliki 03/12/2023 zivuye muri RDC mu butumwa bwo kubungabunga amahoro

Ku cyumweru, ingabo zikomoka muri Kenya zo mu muryango w'Afurika y'Uburasirazuba zatangiye kuva muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Zibaye iza mbere zo muri uyu umuryango zivuye muri iki gihugu nyuma y’uko ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi buvuze ko leta itazazongera indi manda ngo zifashe mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu ntambara Kongo ihanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, inshuro nyinshi yanenze ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuva zoherezwa mu gihugu cye mu kwa 11 umwaka shize 2022, avuga ko zananiwe gusubiza inyuma inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida wa Kongo yatagaje ko atazazongera indi manda ubwo yari mu nama y’uyu muryango mu kwezi gushize. Manda y’izi ngabo yari iteganijwe kurangira taliki 8 z’ukwezi kwa 12.

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, aravuga ko yabonye ingabo z’Abanyakenya ziri ku mirongo zurira indege ebyiri mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihgu.

Itsinda ryo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo, SADC, ni ryo rizasimbura iz’Afurika y’uburasirazuba ariko igihe zizahagerera n’icyo zizahamara ntikiramenyekana.

Uku gusimburanya imitwe y’oingabo zo kubungabunga amahoro byerekana uburyo ikibazo cyo kugarura umutekano muri aka gace k’uburasirazuba bwa Kongo kazahajwe n’imitwe y’inyeshyamba bitoroshye.

Intambara hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23, iragenda isatira umujyi wa Goma. Hari impungenge ko ibibazo by’umutekano bishobora gukoma mu nkokora amatora ategenijwe ku ya 20 zuku kwezi.

Forum

XS
SM
MD
LG