Uko wahagera

Filipine Irashinja ‘Abakora Iterabwoba bo Hanze’ Gutega Igisasu Cyahitanye Bane


Perezida Ferdinand Marcos Jr wa Filipine wavuze ko igisasu cya bombe cyahitanye abantu bane muri leta ya Mindanao cyatezwe n' "abakora iterabwoba baturutse hanze".
Perezida Ferdinand Marcos Jr wa Filipine wavuze ko igisasu cya bombe cyahitanye abantu bane muri leta ya Mindanao cyatezwe n' "abakora iterabwoba baturutse hanze".

Perezida Ferdinand Romualdez Marcos wa Filipine yamaganye abo yise ‘abakora iterabwoba baturutse hanze’ abashinja gutega igisasu cya bombe cyahitanye abantu bane kigakomeretsa ababarirwa muri za mirongo muri kiliziya y’Abagatulika bari mu misa.

Iki gisasu cyaturikiye muri kaminuza ya leta ya Mindanao ibarizwa mu majyepfo y’igihugu mu mujyi witwa Marawi, aho abanyeshuri n’abarimu babo bari mu misa.

Umukuru wa polisi muri ako gace yavuze ko gishobora kuba cyatezwe n’abarwanyi ba kiyisilamu bashakaga kwihimura kubera intambara bamaze iminsi batsindwa.

Ibyabaye byateye icyoba mu majyepfo y’igihugu kugeza no mu murwa mukuru Manila aho inzego z’umutekano zasabwe kuryamira amajanja.

N'ubwo Perezida Ferdinand Romualdez Marcos Jr yashinje umutwe w’abitwara gisirikare uturutse hanze y’igihugu gutaga iki gisasu, ntiyahise asobanura impamvu yabyo cyangwa aho yabishingiye.

Gusa Ministri w’Ingabo muri icyo gihugu, Gilberto Teodoro, yabwiye abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko mu itegwa ry’icyo gisasu harimo ukuboko ko hanze. Gusa, ntiyasobanuye uko ari ko cyangwa nyirako.

Forum

XS
SM
MD
LG