Uko wahagera

Abafashwe Bunyago na Hamas Baba Bakubiswe Banakangishwa Kwicwa


Umwe mu bafashwe bunyago na Hamasi arekuwe
Umwe mu bafashwe bunyago na Hamasi arekuwe

Imiryango y’abagizwe ingwate n’umutwe wa Hamas iravuga ko abanyesirahelikazi hamwe n’abana bemeza ko bakubiswe kandi bagakangishwa urupfu.

Abenshi mu barekuwe mu minsi itandatu y’agahenge bihutishirijwe ku bitaro, baracyahungabanye kubera ishimutswa ubwo umutwe wa Hamasi wagabaga igitero tariki 7 z’ukwezi kwa 10, Isiraheli ivugamo ko cyahitanye abantu 1,200.

Danny Brom, umuyobozi wa METIV, ikigo cya Isiraheli gishinzwe kwita ku bafite ihungabana, yavuze ko bamwe muri abo barimo kurekurwa bazakenera ubuvuzi, ariko ko hari n’abatazabukenera.

Brom yagize ati: “Abantu bahuye n’ibintu by’agahomamunwa. ntabwo bakeneye kumenya uko babana nabyo, bakeneye umwanya n’igihe, ndetse n’ahantu hatekanye hari ubumva kugirango babigereho, ariko si ngombwa ko haba kwa muganga”.

Kuva kuwa gatanu ubwo Isiraheli iheruka kurekura mu buryo bw’ingurane, bamwe mu banyepalesina bari bafunze.

Abari bagizwe imbohe barekuwe bashyizwe kure y’itangazamakuru.

Amakuru yabo arimo kumenyekana binyuze kubo mu miryango yabo, nta buryo buhari bwo gushakisha ukuri kwayo, gusa atanga ishusho y’akaga bahuye nako. Abenshi muri 240 bari bagizwe ingwate, Isiraheli ivuga ko bafashwe tariki 7 z’ukwezi kwa 10 baracyari mu maboko y’ababashimuse.

Hamasi ivuga ko imbohe zafashwe kimuntu, kandi ko zitaweho hakurikijwe imyigishirizwe ya Isiramu yo kubungabunga ubuzima bwabo n’imibereho myiza. Cyakora uyu mutwe w’abanyepalestina uvuga ko bamwe mu bari bagizwe ingwate bahitanywe n’ibitero by’indege, ubwo igisirikare cyihimuraga igitero byo kw’itariki 7 y’ukwezi kwa 10, kandi ko hapfuye abantu barenga 15,000, nk’uko abashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza iyobowe na Hamasi, babivuga. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG