Uko wahagera

Uburusiya Bwagabye Ibitero by'Indege 75 Zitagita Abapilote kuri Ukraine


indege itagira umupilote yakorewe muri Irani
indege itagira umupilote yakorewe muri Irani

Amakuru atangwa n’inzego z’ubutasi muri ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ku ntambara Ukraine irwana n’Uburusiya, aravuga ko ibikorwa by’Uburusiya byerekana ko bushobora kuba bwarakuye ibirindiro byabwo bishinzwe gukingira ibisasu bya misile ahitwa Kaliningrad hakikijwe n’ibihugu bitatu bya OTAN, umuryango wo gutabarana hagati y’Amerika n’Uburayi.

Iki cyegeranyo kiravuga ko iki gikorwa cyo gukura ibirindiro i Kaliningrad kigaragaza ko iyi ntambara imaze kuremerera Uburusiya.

Hagati aho kuwa gatandatu muri Ukraine bibukaga umunsi wiswe ‘Holodomor’ bivuga kwicwa n’inzara mu rurimi rukoreswa muri icyo gihugu. Bibukaga igihe abantu babarirwa muri za miliyoni bishwe n’inzara kubera gahunda z’ubutegetsu bw’Abasoviyete muri za 1930

Ukraine n’ibindi bihugu bigera kuri 30 bifata gahunda yari yarashyizweho na Josef Stalin wategekaga Uburusiya, nka Jenoside ariko Uburusiya burabihakana.

Mu gihe barimo kwibuka uyu munsi, Umurwa mukuru Kyiv wibasiwe n’igitero cy’indege za gisirikare zitagira abapilote zizwi nka drone.

Cyari kibaye icya mbere kijemo umubare mwinshi wa bene izo ndege kuva mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize. Ukraine yavuze ko yabashije guhanura izigera kuri 74 muri 75 zari zoherejwe. Ni mu gitero cyamaze amasaha atandatu Uburusiya bwohereza izi ndege zakorewe muri Irani.

Abantu batanu harimo n’umwana bakomerekeye muri iki gitero nkuko umuyobozi w’umunjyi wa Kyiv Vitali Klitschko yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.

Yavuze ko indege zigera kuri 66 mu zari zagabye icyo gitero zashwanyurijwe hejuru y’umujyi wa Kyiv bituma abantu bagera ku 17,000 babura umuriro.

Forum

XS
SM
MD
LG