Uko wahagera

Agatsiko k'Abitwaje Intwaro Kigaruriye Umupaka wa Myanmar n'Ubushinwa


'Umupaka wa Myanmar n'Ubushinwa
'Umupaka wa Myanmar n'Ubushinwa

Muri Myanmar agatsiko gashingiye ku bwoko kitwaje intwaro gafata umupaka uhuza icyo gihugu n’Ubushinwa kuri iki cyumweru nkuko bitangazwa n’urwego rushinzwe umutekano, na bimwe mu bitangazmakuru muri icyo gihugu.

Mu majyaruguru y’igihugu muri leta ya Shan ihana umupaka n’Ubushinwa hamaze igihe hari intambara nyuma y’uko abagize amoko atatu ya ba nyamuke bishyize hamwe bakarwanya igisirikare cya leta mu kwezi gushize.

Iri tsinda ryigaruriye ibirindiro bya gisirikare bitari bike n’umujyi ukomeye mu by’ubucuruzi n’igihugu cy’Ubushinwa.

Ibi byakomye mu nkokora ubucuruzi ubutegetsi bwa gisirikare muri Myanmar bwagiranaga n’Ubushinwa.

Rimwe muri aya matsinda yishyize hamwe ryitwa National Democratic Alliance Army (MNDAA) ni ryo ryigaruriye umupaka wa Kyin San Kyawt mu karere ka Mongko nkuko igitangazamakuru Kokang news gifitanye isano n’iri tsinda cyabitangaje kuri iki cyumweru.

Umwe mu bashinzwe umutekano yavuze ko abarwanyi bo muri iri tsinda bamaze kuzamura ibendera ryabo kuri uyu mupaka

Forum

XS
SM
MD
LG