Uko wahagera

Jenerali Tiani Uyoboye Nijeri Ari muri Mali Kubonana na Perezida Assimi Goita


Abdourahamane Tiani
Abdourahamane Tiani

Umuyobozi wa gisirikare muri Nijeri, jenerali Abdourahamane Tiani, yageze muri Mali kuri uyu wa kane, kubonana na mugenzi we Coloneli Assimi Goita.

Ni rwo rugendo rwa mbere akoze ku rwego mpuzamahanga, kuva afashe ubutegetsi mu kwezi kwa karindwi. Perezidansi ya Mali, iravuga ko jenerali Tiani, amara amasaha make mu murwa mukuru wa Mali, Bamako kandi ko abonana na Goita mu uruzinduko rwa “gicuti n’akazi”.

Ibihugu bituranyi bya Nijeri, ari byo Mali na Burukina Faso, biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi, Mali mu 2020 naho Burkina Faso muri 2022, byarahiriye ubufatanye n’abayoboye kudeta muri Nijeri.

Baranateganya gushimangira umubano mu by’ubukungu no kwifatanya mu rugamba ku bajihadiste mu bihugu byabo.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byavuze ko Mali ifite umugambi wo kwakira abaminisitiri b’ibyo bihugu bitatu, mu nama zitandukanye, muri ibi byumweru biri imbere, hagamijwe kunoza neza gahunda y’ibikorwa by’urugara rushya mu karere ka Sahel.

Hagati aho, Mali yasubitse itora rya perezida kugeza igihe kitazwi. Ryari riteganyijwe mu ntangiro z’uyu mwaka utaha wa 2024. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG