Uko wahagera

ONU: Imyuzure muri Somaliya Yasize Abantu Amagana Iheruheru


Umuryango w’abibumbye, ONU, wumvikanishije imyuzure yasize abantu amagana iheruheru muri Somaliya no mu bihugu bituranyi mu burasirazuba bw’Afurika, nk’ikintu kiba rimwe mu myaka ijana.

Aha kandi ni nyuma y’amapfa yinjiye mu mateka y’ako karere. Abantu babarirwa muri miliyoni 1.6 muri Somaliya bashobora guhura n’ingaruka z’imvura nyinshi, yakajijwe na serwakira zo mu nyanja y’Ubuhinde.

Umuhuzabikorwa wa OCHA, ishami rishinzwe ubutabazi rya ONU, yabivuze mw’itangazo mw’ijoro ry’ejo kuwa kane. Imyuzure yabaye nyuma y’imvura nyinshi yatangiranye n’ukwezi kwa cumi, yamaze guhitana abantu batari munsi ya 29 kandi yakuye mu byabo abarenga 300.000 muri Somaliya no mu mijyi yarengewe n’amazi hamwe n’imidugudu mu mpande zose za Kenya.

Inkambi z’abateshejwe ibyabo n’inyeshyamba za kiyisilamu n’amapfa akaze mu myaka 40, nazo zahuye imyuzure, bituma abantu bongera guhunga, nk’uko imiryango itanga infashanyo ibivuga.

Umubare munini w’abataye ibyabo, wongereye ibikenewe mu rwego rw’ubutabazi kandi n’amazu ashobora gukomeza gusenyuka. OCHA yabivuze, isanga miliyoni 1.5 za hegitari z’ubutaka bwashoboraga guhingwa zarangiritse.

Martin Griffiths, wungirije umunyamabanga mukuru wa ONU ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’iby’ingoboka mu bihe by’ibiza, yagize ati: “Tuzi ibyabo byugarije kandi tugomba gutanguranwa tukitegura mbere y’igihe”. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG