Uko wahagera

Amerika na Koreya y'Epfo Byaganiriye ku Mubano mu bya Gisirikare


Ministri w'ububanyi n'amahanaga w'Amerika Anthony Blinken na Park Jin wa Koreya y'Epfo
Ministri w'ububanyi n'amahanaga w'Amerika Anthony Blinken na Park Jin wa Koreya y'Epfo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yakoze ibiganiro kuri uyu wa kane muri Koreya y’epfo, ku mubano wa gisirikare ugenda ukura hagati ya Koreya ya ruguru n’Uburusiya.

Blinken yari yagiye kuganira n’ubuyobozi bwa Koreya y’epfo nyuma y’inama mu Buyapani n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri mw’itsinda G7. Yaganiriye cyane n’abadipolomate bo mu rwego rwo hejuru b’ibyo bihugu 7 biri imbere muri demokarasi. Mu byo basuzumye harimo intambara hagati ya Isiraheli na Hamas.

Nyuma y’ibiganiro byo kuri uyu wa kane i Seoul, Blinken yamaganye ibyo yise “ibikorwa by’ubushotoranyi” bya Koreya ya ruguru ku kigobe no kuba iki gihugu cyoherereza Uburusiya amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare, nk’uko deparitema ya Leta y’Amerika ibivuga. Blinken yagize ati:

“Dusangiye impungenge cyane ku bijyanye n’ubufatanye bwa Koreya ya ruguru n’Uburusiya, bwiyongera kandi bushobora guteza amakuba. Amerika yishimiye ubutumwa busobanutse Perezida Yoon, yagejeje ku nteko rusange ya ONU ku birebana n’ingaruka ubwo bufatanye bushobora kugira. Uyu munsi, minisititi w’ububanyi n’amahanga Park Jin, nanjye ubwanjye, twavuganye ibijyanye n’ibindi twakorana n’abafatanyabikorwa, kugirango twongere igitutu ku Burusiya, butazaha Koreya ya ruguru tekinoloji mu bya gisirikare, irenze ku myanzuro yagiye ifatwa n’akanama gashinzwe umutekano kw’isi ka ONU. Aka kanama k’umutekano, kazaba inzira nziza kuri ibyo bikorwa kandi dushyigikiye uburyo Koreya y’epfo ireba kure, harimo no gushimangira ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru”.

Mu ruzinduko rwe, Blinken yanabonanye n’umujyanama mu by’umutekano wa Koreya y’epfo, Cho Tae-yong na Perezida Yoon Suk Yeol.

Forum

XS
SM
MD
LG