Perezida wa Komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen ku wa gatandatu yari i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine agirana ibiganiro na Perezida Volodymyr Zelenskyy w’icyo gihugu.
Komisiyo y’Uburayi iteganijwe kugira icyo itangaza muri iki cyumweru ku byerekeye ubusabe bwa Ukraine kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bitegenijwe mu kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka.
Mu ijambo ageza ku gihugu cye buri cyumweru, Zelenskyy kuri uyu wa gatandatu yavuze ko Ukraine yanyuze mu nzira y’inzitane ikava aho abenshi batatekerezaga ko byashoboka ko yakwakirwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gihe cy’intambara ikomeye none ikaba igeze aho ifatwa nka kimwe mu bihugu bizinjizwa muri uwo muryango kandi vuba, byujuje ibisabwa kugirango iyo ngingo iganirweho.
Ukraine yasabye kwinjira muri uyu muryango hashize iminsi mike Uburusiya buyigabyeho ibitero mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize.
Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, Von der Leyen na Zelenskyy bahakanye ko intambara yaba igeze aho isa n’itagikomeza uko byari bimeze ahubwo bavuga ko Ukraine ikeneye ubundi bufasha mu bihugu by’inshuti kugira ngo yubake ubwirinzi mu kirere cyayo mu gihe iyi ntambara igiye kumara amezi 21 itangiye.
Forum