Uko wahagera

Mali: Abasirikare ba ONU Bavuye Hutihuti mu Bigo Byabo i Kidal


Mbere y’uko abasirikare b’amahoro ba ONU bava hutihuti mu bigo byabo, i Kidal mu majyaruguru Mali kuwa kabiri, bashwanyaguje ibikoresho, batinyaga ko byagwa mu biganza by’inyeshyamba, zari zikambitse hafi.

Nyuma gato y’uko amakamyo ya ONU ahagurutse, abarwanyi b’Abatuareg batangaje ko bafashe iki kigo cya gisirikare. Amafoto yerekenywe ku mbuga nkoranya mbaga kuwa gatatu, yasaga n’agaragaza abaturage bapakira amakamyo ibintu byari bimaze gusahurwa, harimo amapine y’imodoka, insinga n’intebe.

Abasirikare bayoboye Mali, mu kwezi kwa gatandatu bategetse intumwa za ONU zari zimaze imyaka 10 mu gihugu zizwi kw’izina rya MINUSMA, kuhava. Ni mu gihe umubano w’iki gihugu n’ibihugu byahoze ari incuti, ugiriyemo agatotsi.

MINUSMA yihutishije ibikorwa byo kuva mu majyaruguru ya Mali yayogojwe n’imirwano hagati y’abarwanya ubutegetsi n’ingabo za guverinema, zishaka kubasimbura mu turere bazaba bavuyemo.

Ubushyamirane bwabereye ku bigo byibura bibiri by’ingabo za ONU bwakomerekeje abasirikare ba ONU barenga icumi.

Umuvugizi w’intumwa za ONU, Fatoumata Sinkoun Kaba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ibikoresho bifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari, byahatikiriye.

Hari amakuru avuga ko MINUSMA, mbere yari yateganyije kuva i Kidal hagati mu kwezi kwa 11. Ibikoresho byashanyagujwe aho i Kidal no ku bindi bigo bibiri byo mu majyaruguru ya Mali, byashoboraga kubanza kuhakurwa n’amakamyo ya ONU, ariko agatsiko k’abasirikare bayoboye Mali kabafungiye inzira, nk’uko ONU ibivuga.

Intumwa z’uyu muryango, zari zifite kugeza kw’itariki ya 31 y’ukwezi kwa 12, zigahambira. Kugeza ubu, 6,000 mu bakozi bawo14,000 bamaze kugenda, nk’uko umuvugizi w’uyu muryango yabitangaje. (Reuters).

Forum

XS
SM
MD
LG