Uko wahagera

Shansoriye w'Ubudage Arateganya Uruzinduko rwa Gatatu muri Afurika


Chancelier w'Ubudage Olaf Scholz
Chancelier w'Ubudage Olaf Scholz

Chancelier w’Ubudage, Olaf Scholz, muri izi mpera z’icyumweru azagirira uruzinduko rwe rwa gatatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri iyi myaka ibiri.

Scholz azasura igihugu cya Nijeriya gikora ingufu nyinshi z’amashanyarazi kimwe na Ghana. Ikibazo cy’abinjira n’abasohoka hamwe n’umutekano muke muri Afurika yo mu burengerazuba, na byo biri kuri gahunda ye y’ibyo azasuzuma.

Anton Hofreiter, umushingamategeko wo mw’ishyaka German Green party yavuze ko impamvu y’urwo ruzinduko, ishingiye ku kuba Ubudage n’Uburayi bikeneye Afurika kurusha uko babitekerezaga. Yabyise, “uguhumuka guciriritse” iyo abantu babonye ko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ukeneye abawufasha kurwanya ivogera ry’Uburusiya muri Ukraine.

Intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas, byatumye mu buryo bwihariye, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, urushaho gukenera ibitanga ingufu.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko nyuma y’uko Uburusiya buvogereye Ukraine mu kwezi kwa kabiri, umwaka wa 2022, Ubudage bwahindukiriye Katari, kugirango bubone gazi iyunguruye yari ikenewe mu nganda zabwo.

Ibishobora kugenda nabi mu mpande zose z’uburasirazuba bwo hagati, byibukije ko hakenewe amasoko atandukanye atanga ingufu.

Abasesengura ibintu bavuze ko Ubudage bushobora gufasha mu bijyanye n’urwego rwa peteroli rushyirwamo amafaranga adahagije muri Nijeriya. Bushobora no kwifashisha abakozi b’abanyagana by’umwihariko, inzobere mw’ikoranabuhanga mu masosiyete yo mu rwego rwo hagati.

Forum

XS
SM
MD
LG