Uko wahagera

EU Igiye Gufatira Ibindi Bihano Nijeri


Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wateye intambwe mu bijyanye n’amategeko werekeza kw’ishyirwaho ry’ibihano ku bayobozi bashya ba gisirikare muri Nijeri, bakuyeho umuyobozi watowe muri demokarasi mu kwezi kwa karindwi.

Itsinda ry’ibihugu 27 ryamaganye ihirikwa rya perezida wa Nijeri, Mohamed Bazoum, umufatanya bikorwa ukomeye w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, mu rugamba ku bajihadist mu karere ka Sahel.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, bivuga ko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wemeje uburyo bunyuze mu mategeko, uzakoreramo, ubu noneho “ugafatira ibihano abantu ku giti cyabo n’ibigo byagize uruhare mu guhungabanya amahoro, umutekano hamwe n’ubusugire bya Nijeri”.

Iryo tsinda ry’abayobozi bashinzwe ububanyi n’amahanga ryavuze ko “ryohereje ubutumwa busobanutse ko “kudeta ijyana n’ingaruka.”

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wamaze guhagarika ubufatanye bwawo n’inkunga y’amafaranga kuri Nijeri, nyuma y’uko igisirikare gifashe ubutegetsi.

Forum

XS
SM
MD
LG