Uko wahagera

Ambasade y'Amerika Yatangaje Amafoto y'Abanyamerika Babiri Hamas Yarekuye


Abanyamerikakazi babiri barekuwe na Hamas n'intumwa y'umuryango utabara
Abanyamerikakazi babiri barekuwe na Hamas n'intumwa y'umuryango utabara

Ambasade y’Amerika iri i Yerusalemu ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje amafoto y’Abanyamerika babiri bari barafashweho ingwate n’umutwe wa Hamas ubwo yateraga Isirayeli barekuwe.

Ambasade yatangaje iyi nkuru kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’ibyumweru bibiri bafashwe. Perezida w’Amerika Joe Biden yavuganye nabo nyuma y’uko Ambasade ishyize amafoto yabo ari bazima ku rukuta rwa X.

Uyu mugore w’imyaka 59 n’umukobwa we ufite imyaka 17 bari bamaze ibyumweru bibiri mu maboko y’umutwe wa Hamas kuko bafashwe mu gihe cy’igitero uyu mutwe wagabye mu majyepfo ya Isirayeli ku itariki ya karindwi y’uku kwezi kwa cumi. Ejo kuwa gatanu ni bwo bagejejwe mu maboko y’igisirikare cya Isirayeli ku mupaka wa Gaza.

Judith Tai Raanan n’umukobwa we ni bo babaye aba mbere bafashwe bugwate na Hamas barekuwe ndetse bikemezwa n’impande zombi.

Ambasade y’Amerika iri i Yerusalemu n’ubundi ibinyujije ku rubuga rwa X yahise itangaza ko ikomeza gukora ibishoboka byose n’abandi bafashwe bagashykirizwa imiryango yabo.

Forum

XS
SM
MD
LG