Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yahamagariye abanyamerika kumushyigikira mu gushakira inkunga y’amadolari abarirwa muri za miliyari mirongo yo gufasha Ukraine na Isirayeri. Ibyo bihugu byombi byigarijwe n’intambara.
Mw’ijambo ryamaze iminota 15 ryatangajwe kuri televiziyo z’igihugu, ari mu biro bye, Biden yavuze ko kuri uyu wa Gatanu aza gusaba Kongre y‘Amerika ingengo y’imari y’inyongera yo gufasha abaturage ba Ukraine na Isirayeri.
Ntidushobora kandi ntituzareka abakoresha iterabwoba nka Hamasa n’abanyagitutu nka Perezida w’Uburusiya Putin ngo batsinde intambara. Sinatuma ibyo biba.
Ingengo y’imari y’inyongera perezida Biden asaba Kongre irabarirwa kuri miliyari 60 z’amadolari y’Amerika azagenerwa Ukraine na miliyoni 14 zigenewe Isirayeri.
Perezida Biden yagize ati, niba igihugu cyavogera ikindi tukabyemera, intambara n’akaduruvayo bizakwira mu bindi bice byo kw’isi. Yongeyeho ati, Hamas na Putin bibangamiye isi mu buryo butandukanye, ariko bisangiye iki kintu kimwe. Byombi bishaka kurimbura burundu demokrasi mu gihugu gituranyi.
Forum