Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda buravuga ko abasirikare b’icyo gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w'Afurika y'Uburasirazuba bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, bagabweho igitero n’inyeshyamba zikomeretsa babiri.
Icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba utaramenyekana. Ingabo za Uganda zari mu modoka zivuye i Bunagana zerekeza i Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, zigwa mu gico cy’izo nyeshyamba.
Umva uko umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi, yavuganye n'umuvugizi w'Igisrikare cya Uganda, Jenerali Felix Kulaijye, wemeje ayo makuru.
Forum