Uko wahagera

Perezida wa Amerika mu Biganiro by’Ubuyobozi bwe Imbere mu Gihugu.


Prezida Joe Biden
Prezida Joe Biden

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden arajya mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania, aho agiye kuganira ku bikorwa by’ubuyobozi bwe imbere mu gihugu. Ibyo birimo guhanga imirimo n’ishoramari mu bikorwa remezo. Eugenie Mukankusi abahe ibindi kuri iyi nkuru.

Biranashoboka ko Biden aza no gusubiza ibindi bibazo by’abanyamakuru ku ntambara hagati ya Isiraheli na Hamas. Perezida Biden kuwa gatatu yavuganye n’abayobozi b’abayahudi muri perezidansi y’Amerika, Maison Blanche, ibyerekeye ubuyobozi bwe mu gukemura ikibazo cy’abantu Hamas yagize ingwate mu bitero yagabye. Barimo n’abanyamerika.

Perezida Biden yagize ati: "Turashaka ko bisobanuka neza, turakora kuri buri kintu cyose kirebana n’ikibazo cy’abagizwe ingwate muri Isiraheli. Harimo kwohereza inzobere zo gutanga inama no gufasha mu bikorwa byo gushaka abo bantu. Ubu rero, itangazamakuru rigiye kuntera amagambo kandi benshi muri mwe uko muri, muzi ibyo turimo gukora, kugirango tubazashe, tubageza iwabo? Ubu se mbabwire ko ntazashobora kubageza mu rugo... Bagenzi, hari ibintu byinshi turimo gukora, byinshi turimo kubikora. Ntabwo nigeze ntakaza icyizere cyo kugarura abo bantu iwabo.”

Ibyo Perezida Biden yavuze bije mu gihe Maison Blanche yavuze ko umubare w’abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika biciwe mu ntambara ya Hamas na Isiraheli, wazamutse ugera kuri 22, hari kandi byibura abandi banyamerika 17, ntawe uzi uko byabagendekeye. Uko biri kose, uwo mubare ushobora kugenda wiyongera uko amakuru agenda amenyekana kuri iyi ntambara, ishobora kuba imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 2.200 ku mpande zombi.

Forum

XS
SM
MD
LG