Uko wahagera

DRC: Reta na Bamwe mu Bitwaje Ibirwanisho Ntibipfuza Ingabo za EAC


Zimwe mu ngabo za Sudani zitegurira kuja muri DRC mu 2022
Zimwe mu ngabo za Sudani zitegurira kuja muri DRC mu 2022

Nyuma y'uko guverinama ya RDC yihanangirije ingabo za EAC kuba zavuye muri Kongo kugeza tariki 8/12 uyu mwaka abayobozi b'imitwe ya Wazalendu bahaye ingabo za EAC amasaha 48 kuba zavuye muri Rutshuru na Masisi.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, misitiri w'itumanaho n'itangazamakuru, icyarimwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Kongo Patrick Muyaya Katembwe, yabivuze nyuma y’icyemezo cy’ abakuru b’ibihugu bya EAC.

Patrick Muyaya yumvikanishije ko nta mpamvu n’imwe igaragara yo kongerera manda izi ngabo. Patrick Muyaya kandi yavuze ko abarwanyi ba Wazalendu bafite uburenganzira bwo kurwana kuko barinda abanyagihugu, ibintu M23 ifata nko gushyigikira ubwicanyi bw'abasivile.

Nyuma yaho gato Patrick Muyaya atangaje ibyo, abarwanyi ba Wazalendu bo, bahaye ingabo za EAC amasaha 48 yo kuba zavuye muri Masisi na Rutshuru. Wazalendu yasobanuye ko izo Ngabo zibababangamira mu intambara barwana na M23 ndetse bakavuga ko bafatanya.

Nubwo Wazalendu ishinja M23 kuba yica abasivile bo mu duce iyoboye, uyu mutwe wo urabihakana. Mw’itangazo ryayo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bwa M23 burashinja FARDC kuba ariyo yica abasivile bityo ikabihiyihigikiraho.

Muri iri tangazo kandi M23 ivuga ko abantu bicwa muri izo teritwari ari abashimutwa na FARDC bakicwa ubundi bakereka uruhando mpuzamahanga ko ibyo byose bikorwa na M23.

Igisirikare cya Kongo FARDC na cyo gihakana ibyo bivugwa na M23. Ibi birimo kuba mugihe imirwano yo ikomeje hagati ya M23 n’iyi mitwe ya Wazalendu mu teritware ya Masisi na RUTSHURU.

Forum

XS
SM
MD
LG