Uko wahagera

Umujyi wa Benghazi muri Libiya uri mu Rutumvingoma


Imirwano yabaye urudaca muri uyu mujyi wa kabiri muri Libiya
Imirwano yabaye urudaca muri uyu mujyi wa kabiri muri Libiya

Muri Libiya, itumanaho ryarahagaritswe mu mujyi wa kabiri mu bunini, Benghazi, guhera kuwa gatanu. Abategetsi babyamaganira ku nsinga zacitse, ariko intumwa za ONU muri Libiya zivuga ko bibaye mu gihe hari imirwano hagati y’umutwe munini w’ingabo n’undi muto.

Ubu Benghazi igenzurwa n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Khalifa Haftar (LNA) urugaga rwa gisirikare rugenzura uburasirazuba bwa Libiya kandi rwagaragaje ko nta kwihanganira abo batavuga rumwe imbere mu gihugu.

Intumwa za ONU muri Libiya ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere zavuze ko zifite impungenze z’ubushyamirane no kuba itumanaho ridakora.

Itangazamakuru rya Libiya ryatangaje ko LNA yasakiranye n’umutwe wa gisirikare ukorana na Mahdi al Barghathi, wigeze kuyobora iyo brigade mu mirwanyo yayishyamiranyije n’ingabo za Haftar, mbere yo kwinjira muri guverinema y’i Tripoli, Haftar atemeye.

LNA ntacyo yahise ivuga ku bijyanye n’itangazo kandi yo n’abatuye i Benghazi, ntibabashije kuboneka ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n’icuraburindi umujyi urimo.

Ibitangazamakuru byo muri Libiya byavuze ko ubushyamirane bwatangiye mu mugoroba wo kuwa gatanu, Barghathi akigera mu karere k’iwabo, ka Benghazi kitwa Salmani.

Mohammedi Bderi, umuvugizi w’isosiyeti y’itumahanaho ya Leta ya Libiya, i Tripoli yavuze ko itumanaho ryahagaze bitewe na cabre optique zacitse kandi ko bishobora kuzafata igihe kugirango itsinda ribishinzwe rirangize kuzisana.

Minisitiri w’intebe i Tripoli, Abdulhamid al-Dbeibah, kuri uyu wa mbere yavuze ko Benghazi irimo kubona “ibintu bidasanzwe” avuga ko hari ubushyamirane bwa gisirikare mu ntara zituwe n’abasivili kandi ko itumanaho ryahagaritswe mu buryo yise ko bwagambiriwe. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG