Sudani kuri uyu wa mbere yavuze ko ishobora kongera kugirana umubano mu bya dipolomasi n’igihugu cya Irani, imyaka irindwi nyuma y’uko ujemo igitotsi. Ni nyuma y’amezi atatu habaye inama yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu.
Sudani ubu irimo gushegeshwa n’intambara, yacanye umubano na Irani mu mwaka wa 2016. Byari nyuma y’uko ambasade y’Arabiya Sawudite i Tehran muri Irani igabweho igitero.
Arabiya Sawudite na Irani byemeranyijwe gusubukura umubano mu kwezi kwa gatatu, hakurikijwe amasezerano bafashijwemo n’Ubushinwa. Ibi byabaye intandaro yo kwiyumvisha ko Irani n’ibindi bihugu by’abarabu bishobora kuzongera kugirana umubano wuzuye ushingiye kuri dipolomasi.
Icyemezo cyo gusubukura umubano “kije nyuma y’ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi, kandi bizaba biri mu nyungu ibihugu bihuriyeho nk’uko byavuzwe mw’itangazo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani.
Mu gihe nta tangazo ryahise risohoka ku ruhande rwa Irani, mu kwezi kwa karindwi, minisitiri w’iki gihugu w’ububanyi n’amahanga, Hossein Amirabdollahian, yavuze ko ibihugu byombi byarimo gukora ku buryo umubano wabyo usubukurwa, nyuma yo kubonana na mugenzi we wa Sudani, Ali al-Sadeq, i Baku, mu murwa mukuru wa Azerbayijani. (Reuters)
Forum