Uko wahagera

Ubusesenguzi: Kuki Hamas Yatunguje Isirayeli Ibitero muri Iki Gihe?


Umwotsi w'urusasu Isirayeli yarashe mu ntara ya Gaza yihimura kuri Hamas nyuma yo kuyigabaho ibitero.
Umwotsi w'urusasu Isirayeli yarashe mu ntara ya Gaza yihimura kuri Hamas nyuma yo kuyigabaho ibitero.

Igisirikare cya Israeli cyavuze ko ibitero byagabwe n’umutwe wa Hamas ku wa gatandatu bimeze nk’igihe ibyihebe byagabaga ibitero kuri Amerika mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2001.

Abanyaisirayeli 700 n’Abanyapalestina 500 baguye mu bitero byagabwe n’umutwe wa Hamas ku mijyi itandukanye no mu bitero by’indege by’igisirijare cya Israeli mu ntara ya Gaza.

Abarenga ibihumbi bibiri bakomereste kuri buri ruhande. Abasirikare bagera ku 100 ba Israyeli n’abasivili bajyanywe bunyago n’abarwanyi ba Hamas.

Iki gitero cya Hamas kuri Isirayeli ni cyo cya mbere gikomeye cya bene aka kageni kibaye mu myaka y’amakimbirane hagati ya Palestine na Isirayeli, kandi cyabaye gitunguranye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, yavuganye na Profeseri Omar Khalfan impukuguke muri politiki n’umutekano mpuzamahanga, abanza kumubaza uko byashobotse kugirango Hamasi ishobore kwinjira muri Isirayeli.

Ubusesenguzi: Hamas Yashoboye Ite Kugaba Ibitero Kuri Isirayeli?
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:10 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG