Uko wahagera

Amerika Yongereye Igihe Abanyakameruni Barenga 9000 Kuba Bahagumye


ikrangantego cya ministeri ishinzwe umutekano w'imbere mu gihugu ari na yo ishinzwe ibyerekeye abinjira n'abasohoka.
ikrangantego cya ministeri ishinzwe umutekano w'imbere mu gihugu ari na yo ishinzwe ibyerekeye abinjira n'abasohoka.

Leta zunze ubumwe z’Amerika uyu munsi kuwa gatanu zavuze ko zongereye by’agateganyo igihe ku cyemezo cyo kudacyura ku ngufu abanyakameruni baba muri Amerika, kuzageza mu mwaka wa 2025.

Impamvu Amerika itanga ni ubushyamirane bukoreshwamo intwaro n’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu muri icyo gihugu.

Kugumishaho icyemezo cyo kurengera abanyakameruni muri program yitwa “Temporary Protected Status” (cyangwa T.P.S. mu magambo ahinnye), byongereweho amezi 18 guhera kw’itariki ya 8 y’ukwezi kwa 12 kuzageza kuya 7 y’ukwezi kwa gatandatu 2025. Byatangajwe na deparitema ishinzwe umutekano w’igihugu. Yongeyeho ko ibi bishobora gutuma abanyeshuri bafite ubwenegihugu bwa Kameruni babona impushya zo gushaka akazi.

Kwongera igihe cy’iyi TPS, biraha amahirwe abantu 2,090 ubu bari muri iyi programu, yo kuzaguma muri Amerika kugeza muri 2025 n’abandi banyakameruni babarirwa mu 7.900 bemewe gusaba iyo sitatu muri Deparitema ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu y’Amerika..

Abanyakameruni babonye iyo sitati ya TPS, mu mwaka ushize, iha uburenganzira abimukira badashobora gusubira mu bihugu byabo bitewe n’ibibazo by’umutekano muke, mu buryo budasanzwe, bwo kuguma muri Amerika no gukora.

Umuyobozi w’iyi deparitema, Alejandro Mayorkas, yavuze ati: “Amerika izakomeza kurinda abenegihugu ba Kameruni no kubaha umutekano, mu gihe ubu badashobora gusubira iwabo kubera ubushyamirane burimo intwaro no ku mpamvu zidasanzwe kandi z’igihe gito, harimo ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.”

Abashaka kwitandukanya bo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kameruni batangiye urugamba kuri guverinema yiganjemo abavuga ururimi rw’igifaransa kuva mu 2017. Barashaka Leta yabo bita Ambazonia. Abantu barenga 6.000 barishwe mu ntara za Kameruni zivugwamo icyongereza kuva ubwo bushyamirane butangiye.

Umutwe wa Boko Haram nawo ufite inyeshyamba zayogoje ako karere. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG