Uko wahagera

Perezida wa Kotedivuwari Alassane Ouattara Yasheshe Guverinoma


Perezida Alassane Ouattara wa Kotedivuwari
Perezida Alassane Ouattara wa Kotedivuwari

Perezida wa Kotedivuwari, Alassane Ouattara yakuyeho minisitiri w’intebe kandi asesa guverinema. Inkuru mugezwaho na Eugenie Mukankusi

Umunyamabanga mukuru muri perezidance, Aboudramane Cisse, wabitangaje uyu munsi kuwa gatanu, ntiyatanze impamvu z’izo mpinduka zitari zitezwe.

Cisse yagize ati: “Perezida yashimiye minisitiri w’intebe, Patrick Achi n’abari bagize guverinema bose ku bwitange bwabo mu gukorera igihugu muri iyi myaka ishize.” Abo bayobozi bazakomeza imirimo by’agateganyo, kuzageza hashyizweho minisitiri w’intebe mushya na guverinema.

Ni ibisanzwe ko abaperezida muri Kotedivuwari bahindura ibintu mu buryo butunguranye mu birebana na guverinama zabo.

Patrick Achi yashyize ku meza y’ibiganiro, ibijyanye n’isezera rye ku mirimo na guverinema ye mu kwezi kwa kane kw’umwaka ushize, nyuma y’uko Ouattara yari amaze gutangaza imigambi yo gukuraho za minisiteri zimwe no kugabanya umubare w’abagize guverinema. Minisitiri w’intebe, yaje gusubizwa mu mwanya we, icyumweru kimwe nyuma yaho.

Kotedivuwari izakoresha itora rya perezida mu mwaka wa 2025. Alassane Ouattara wongeye gutorwa muri 2020, ntabwo yari yatangaza niba azongera kwiyamamariza uwo mwanya. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG