Kuva kuri uyu wa gatatu ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byazamutse mu buryo butari bumenyerewe.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli.
Itangazo ryasohowe na RURA rigaragaza ko litiro imwe ya lisansi yageze ku 1822 Frw, ivuye ku 1639, iya mazutu iba 1662 Frw ivuye 1492.
Leta yasabye abacuruzi kutazamura ibiciro kuko yashyizemo amafaranga ya Nkunganire.
Izamuka ry’ibi biciro ryateye impungenge abaguzi, kuko nubundi ku masoko ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibindi byose byazamutse kugeza ku bw’ikube 3 kuri bimwe na bimwe. Gusa Leta yihanangirije abacuruzi ibabuza kwitwaza iryo zamuka ngo izamure ibiciro ivuga ko yashoyemo amafaranga yo kunganira abaturage.
Inkuru irambuye ushobora kuyumva hano hepfo mw’ijwi ry’umunyamakuru Assumpta Kaboyi
Forum