Uko wahagera

Denis Mukwege Yasiguriye Ijwi ry'Amerika Impamvu Yinjiye muri Politike


Dr Denis Mukwege
Dr Denis Mukwege

Dogiteri Denis Mukwege uheruka gutangaza ko aziyamamariza gutegeka Kongo aravuga ko icya mbere ashyize imbere ari uko amahoro n’umutekano byakongera kugaruka muri iki gihugu.

Mu kiganiro cyihariye uyu muganga rurangiranwa yahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ko atashoboraga gukomeza kubaho mu byubahiro mu gihe abaturage b’igihugu cye ari insuzugurwa.

Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muganga w’inzobere yatangaje ko yinjiye muri politiki ku mugaragaro kandi azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Akimara gutangaza kandidatire ye, mu kiganiro cyihariye yahaye Ijwi ry’Amerika – Serivisi y’Igifaransa n’iy’Ilingala, Dogiteri Mukwege yavuze ko icyemezo cyo kuziyamamaza –nubwo agitangaje ubu, ariko yagifashe umwaka ushize.

Yagize ati: “Nakomeje kubisabwa, ariko kugeza icyo gihe nari nkigowe no kuva mu byo nari naramenyereye, ariko kuva umwaka ushize nibwo nagize igitekerezo. Kandi kuba ibintu mu gihugu cyacu byarakomeje kuzamba, kugeza ubwo uyu munsi aho tugeze dufite impungenge ku kuba Kongo yazabasha gukomeza kubaho nk’igihugu cyiyunze, ibyo byatumye nisanga aho ngomba kumvira iryo jwi. Nibwo rero uyu munsi nasubije Yego kuri ibyo nakomeje gusabwa n’abaturage ba Kongo.”

Mu bindi uyu muganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore yabwiye Ijwi ry’Amerika ko byamusunikiye kwiyamamariza gutegeka Kongo, harimo n’uko “arambiwe agasuzuguro abaturage b’igihugu cye babayemo”.

Dr Mukwege yagize ari:"“Impamvu ya kabiri, ni uko abaturage bacu babayeho mu gasuzuguro ndengakamere; kandi njye nk’umunyekongo, aho ngeze mpabwa ibyubahiro, amatapi atukura akaramburwa aho ngeze hose. Nkibaza ngo icyo ni cyubahiro nyabaki naba mpabwa, ni gute nakomeza kuramburirwa amatapi atukura mu gihe abaturage banjye ari insuzugurwa? Nkibwira ko iki ari cyo gihe ngo ibyo mparanire ko bihunduka.”

Ibyo uyu muganga rurangiranwa yaherewe igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro ku isi, bishingiye ahanini ku bwitange bwe mu kuvura no kwita ku bagore basambanywa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu ntambara zimaze imyaka hafi 30 zibera mu burasirazuba bwa Kongo. Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, yavuze ko icyo azashyira imbere y’ibindi muri uku kwiyamamaza kwe, ari uko izo ntambara zirangira amahoro akagaruka mu gihugu.

“Icyo tuzashyira imbere y’ibindi, ni amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Kandi nizera ko ibyo bishoboka kubera ko dukeneye amavugurura y’urwego rwacu rw’umutekano, kugira ngo tubashe kugira igisirikare gishoboye kurinda imipaka, kugira igipolisi kibasha gucunga umutekano, tugire inzego z’ubutasi zibasha gukumira ibibazo byose by’umutekano muke mu gihugu.” Ni ko yabwiye Ijwi ry'Amerika.

Ubwo yatangazaga kandidatire ye kuri uyu wa mbere, uyu muganga yagarutse ku buriganya avuga ko burimo gutegurwa mu matora yenda kwitabira nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika amubajije impamvu agiye kuyitabira kandi azi ibyo byose, yasubije muri aya magambo: “Mu gihe tugeze aho uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, aho hari ibyaha bikorwa biboneka ko bifitwemo uruhare na leta, mu gihe imitungo kamere yacu isahurwa, abaturage bacu ntibagire impinduka na nke bungukira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro twohereza hanze, abanyapolitiki akaba ari bo gusa biyungukira, nibwira ko icyo gihe kutajya mu matora byaba bisobanuye gukomeza kwemera ko ubwo buryo bw’imikorere, bw’agahotoro, bw’ubucakara bukomeza kubaho.”

Uretse kumenyekana nk’umuganga wakoze ibikorwa bibonwa na benshi nk’ibidasanzwe ndetse n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, nta mwanya uzwi w’ubutegetsi Dogiteri Mukwege yaba yaragize muri politiki ya Kongo.

Icyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko we yibona nk’ufite byinshi byo gutanga ashingiye ku bunararibonye bw’imyaka irenga 20 amaze akorera igihugu, binyuze mu bikorwa bye by’ubuvuzi hirya no hino mu gihugu, hamwe n’ibitekerezo yakomeje gutanga ku mitegekere y’igihugu muri icyo gihe.

Forum

XS
SM
MD
LG