Uko wahagera

Ubuholandi Bwataye muri Yompi Umunyarwanda Ukekwaho Uruhare muri Jenoside


Nebraska Legislature
Nebraska Legislature

Umunyarwanda wahoze ari umwofisiye mu ngabo z’u Rwanda, ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri jenoside mu Rwanda mu 1994, yatawe muri yombi mu Buholande uyu munsi kuwa kabiri.

Pierre-Claver Karangwa, wari ufite ipeti rya majoro, yongeye gufatwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi. Ubushinjacyaga ntibwatangaje niba Karangwa yongeye gufatwa kugirango ajyanywe mu Rwanda cyangwa se ngo aburanishizwe mu Buholandi.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu urukiko rw’ikirenga rumaze kwemeza ko adashobora kwoherezwa mu Rwanda kubera ko atahabonera ubutabera buhagije, Karangwa yari yarekuwe.

Leta y’u Rwanda irega Karangwa, ubu ufite imyaka 67 y’amavuko, uruhare rukomeye mu bwicayi bwahitanye abatutsi hafi 30.000. Rwasabye kandi ko asubizwa mu gihugu mu mwaka wa 2012. We yavuze ko ari umwere ku byaha aregwa.

Abashinjacyaha b’Ubuholandi bavuze ko bakekaga ko Karangwa umaze imyaha 25 aba muri icyo gihugu yagize uruhare mu itwikwa ry’inzu yakongotse, ubwo yarimo abagore n’abana babarirwa muri mirongo mu gitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Mugina, hafi y’umurwa mukuru Kigali, mu kwezi kwa kane mu 1994.

Mu bihe byahise, Ubuholandi bwaburanishije kandi buhamya ibyaha abandi banyarwanda bakekwagaho jenoside, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga. Hari n’abo bwohereje mu Rwanda bakekwagaho jenoside. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG