Uko wahagera

Igisirikare ca FARDC Ciyemeje Kwirukana M23 Ubutakigaruka


Abasirikare ba FARDC, mu bikorwa vyo gukinjura mu turere tuvugwamwo M23
Abasirikare ba FARDC, mu bikorwa vyo gukinjura mu turere tuvugwamwo M23

Igisirikari cya Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kiri mu myiteguro ya nyuma yo kugaba ibitero cyita simusiga ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi.

Ibyo bivugwa n’ingabo z’igihugu FARDC biranashimangirwa na ministiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula wifuza ko uwo mutwe wa M23 usenywa burundu.

Uturere twa Rutshuru na Masisi ni two dushobora kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Kongo na M23.

Impamvu ni uko utu duce turimo umubare munini w’inyeshyamba za M23 kurusha ahandi mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Muri iyi minsi muri utu duce tutari dusanzwe tutamenyereyemwo ingabo za leta, kuri ubu haragarara ubwiyongere bw’izo ngabo.

Ubusanzwe uduce twa Kibumba, Kanyamasoro, two muri Nyiragongo na sheferi ya Bashali muri teritware ya Masisi twari mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC. Ahandi hari hayobowe na M23.

Naho hafi teritware yose ya Rutshuru n’ibindi bice bya sheferi ya Bashali mu teritware ya Masisi biyobowe kugeza ubu na M23.

Ibi bije nyuma yuko guverinoma ya Kongo ihaye M23 igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce twose yafashe bitaba ibyo, hagakurikiraho intambara.

Ibi byavuzwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru bitandukanye mu cyumweru gishize.

Ubuyobozi bwa FARDC nabwo buravuga ko igisirikare cya Kongo cyiteguye gusenya burundu umutwe wa M23 mu duce twose wamaze kwigarurira kuva imirwano yubuye.

Jenerali Cirimwami Peter guverineri mushya w'intara ya Kivu ya ruguru yemeza ko FARDC ishize imbere guhashya M23 aho iri hose, ititaye ku amasezerano Kongo yagiranye b'ibihugu bigize EAC.

Kubera umubare mwinshi w’ingabo za Kongo FARDC woherejwe muri utwo duce, hari intambara itutumba muri Komine ya Kibumba na Kanyamasoro, no muri za sheferi za Bashali na Bahunde mu teritware ya Masisi.

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru ibikorwa bya gisirikare muri teritware ya Nyiragongo byahinduye imikorere.

Ibi birimo kuba mu gihe hari abaturage barenga ibihumbi bari mu nkambi z’impunzi kugeza ubu bataye icyizere cyo gusubira mu byabo kubera intambara.

Abaturage ndetse n’abagize za sosiyete sivile bakomeje gushinja ingabo za EAC ko zaba zikorana bya hafi n’inyeshyamba za M23. Izitungwa agatoki cyane kurusha izindi ni izo mu gihugu cya Kenya na Uganda, zahawe kugenzura Nyiragongo na Rutshuru.

Mu cyumweru gishize amashusho menshi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abayobozi ba M23 bahumuriza abaturage mu ma santere arimo Kiwanja, Kitshanga na Tongo uyu mutwe wigaruriye. Aba babwiraga abaturage ko bazabarinda nkuko babyiyemeje.

Forum

XS
SM
MD
LG