Uko wahagera

Amerika Yibutse ku Nshuro ya 22 Ibitero by'Iterabwoba Byayigabweho


Igorofa Woeld Trade Center rifashwe n'umuriro nyuma yo kugongwa n'indege
Igorofa Woeld Trade Center rifashwe n'umuriro nyuma yo kugongwa n'indege

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere yibutse ku nshuro ya 22 ibitero by’iterabwoba yagabweho taliki ya 11 z’ukwezi kwa cyenda 2001 bigahitana abantu hafi 3000.

Perezida Joe Biden arageza ijambo ku basirikare b’Amerika, abatabazi b’ingoboka n’imiryango yabo mu kigo cya gisirikare kiri Anchorage, muri leta ya Alaska. Yahanyuze akubutse mu Buhinde mu nama y’ibihugu 20 bikize kuruta ibindi mu isi no mu nama y’abategetsi muri Viyetinamu.

Nubwo kwibuka kw’uyu munsi byatandukanye n’uburyo bisanzwe bikorwa aho perezida ajya aho ibitero by’iterabwoba byabereye i New York no muri Pennsylvania cyangwa ku nyubako ya ministeri y’ingabo, ntabwo ari ubwa mbere bibaye.

Mu 2005 Perezida George Bush yibutse iyi tariki ari mu gikari cya presidansi. Muri 2015 Perezida Barack Obama yamaze umunota wo kunamira abaguye muri ibi bitero muri perezidansi mbere yo kwerekeza ku kigo cya Fort Meade muri leta ya Maryland gushimira ingabo ibyo zagezeho.

Visi Perezida Kamala Harris yitabiriye umuhango wo kwibuka iyi tariki wabereye ku rwibutso ruri i New York. Mu mwaka wa 2001 kuri iyi tariki ibyihebe byo mu mutwe w’Al-Qaida byayobeje indege ebyiri z’ubucuruzi bizigongesha amagorofa abiri y’inzu yakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi mpuzamahanga ayo magorofa ahita ahirima.

Inzogera igaragaza icyizere yavugiye hanze ya kiliziya ya mutagatifu Pawulo I New York mu rwego rwo kwibuka isaha ya 08:46 za mu gitondo ibyo byago byabereye.

Nk’uko bisanzwe, imbere y’imbaga y’abari bateraniye aho, abavandimwe n’inshuti basomye barangurura amajwi amazina y’abantu 2977.

Jill Biden, umufasha wa Perezida Biden, ministri w’ingabo Lloyd Austin n’umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Milley barambitse indabyo ku rwibutso rw’abaguye muri ibi bitero ruri naho i Washington DC. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG