Muri Maroke kuri uyu wa mbere abatabazi bageragezaga gusiganwa n’igihe bashakisha abarokotse umutingito bagwiriwe n’amazu nyuma y’amasaha arenga 48 uyu mutingito ubaye.
Abantu barenga 2100 bahitanywe na wo mu cyaro cy’akarere kegereye imisozi ya Atlas.
Uyu mutingito wabaye ku wa gatanu wapimaga 6.8 wibasiye cyane cyane akarere kari mu birometero 45 uvuye ahitwa Marakech
Abawurokotse bamaze ijoro rya gatatu barara hanze kubera batakigira aho kuba. Umubare w’abapfuye umaze kugera ku 2122 naho abakomeretse ni 2421 nkuko byatangajwe na televiziyo zo muri Maroke ejo ku cyumweru.
Inyubako ndangamurage zo muri Maroke ziri i Marrakech zari zikunze gusurwa na ba mukerarugendo zangijwe n’uyu mutingito. Harimo umusigiti wa Timnel wubatswe mu kinyejana cya 12 wari mu karere kegereye aho umutingito wiganje.
Kugeza ubu abasizwe iheruheru n’uyu mutingito bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubona amazi n’ibiribwa.
Forum