Umuyobozi w’intara ya Kivu ya ruguru liyetena generali constant Ndima Kongba yahagaritswe ku mirimo ye. Akuwe nyuma y’igihe gito ashinjwa n’abaturage ko yagize uruhari rukomeye mu bwicanyi bw’abigaragambyaga mu mujyi wa Goma kuri tariki 30 ukwezi kwa munani.
Uyu asimbuwe ku mirimo na jenerari Ichaligonza Nduru Jacques k'ubuyobozi bw'intara ya Kivu ya ruguru muri iki gihe iyoborwa n’abasirikare.
Bamwe mu baturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru baganiriye n’ijwi ry’Amerika bashimishijwe no kubona uyu umuyobozi asimbuwe ku mirimo ye.
Jimmy Shukrani Bakomera ari i Goma niwe yaganiriye nabo.
Forum