Uko wahagera

Kagame Yanenze Amerika Gushyira Imbere Amabuye y'Agaciro


Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Prezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika ishyira imbere inyugu zazo ku mabuye y’agaciro muri Afurika. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basuraga u Rwanda barimo uw’ikinyamakuru Semafor, Perezida Kagame yavuze Leta Zunze ubumwe Z’Amerika yahisemo gukorana na Kongo aho gukorana n’u Rwanda kubera amabuye y’agaciro.

Umunyamakuru Steve Clemons w’ikinyamakuru Semafor avuga ko ubwo yari i Kigali muri iki cyumweru, Perezida Kagame yamubwiye ko Politiki y’Amerika k’u Rwanda ndetse no ku karere asanga imeze nk’iyobera kandi yuje uburyarya.

Perezida Kagame yabwiye uyu munyamakuru ko ibyo Amerika ihora ivuga ku rurimi kuri demukarasi rimwe na rimwe “bigaragara ndetse bikumvikana nk’urwenya.”

Perezida Kagame, wakunze kugira ibibazo mu mibanire n’Amerika, muri iki kiganiro yavuze ko ukwiruka ku mabuye y’agaciro y’ingenzi kwatumye abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahitamo gutonesha Kongo kurusha u Rwanda.

Aha umukuru w’u Rwanda yamaganiye kure ibyo Amerika inenga u Rwanda kugira uruhare mu ntambara ya Kongo, avuga ko ibyo ari ikibazo cy’inyungu z’Amerika gusa.

Perezida Kagame yagize ati: “Kugira ngo iki kibazo kidatuma Kongo yegukira Ubushinwa, upfa kuvuga gusa ibintu byiza kuri bo. Si ngombwa ko biba ari ukuri. Kabone n’iyo byaba ari ikinyoma.”

Mu kiganiro cyagutse n’itsinda ry’abanyamakuru bo muri Amerika bari basuye u Rwanda muri iki cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko abona mu mikoranire, Amerika ifata u Rwanda “nk’inyongera iza hanyuma.”

Umunyamakuru Steve Clemons w’ikinyamakuru Semafor, avuga ko muri iki kiganiro yabajije Perezida Kagame ibibazo mu byiciro bibiri.

Bwa mbere uyu munyamakuru avuga ko yabajije Perezida Kagame niba yizera ko Amerika iri ku ruhande rwe mu ngorane zugarije ubutegetsi bwe muri iki gihe, ndetse niba Amerika yaba imufitiye runini mu gihe arimo agena intego z’ahazaza h’igihugu.

Ubwa kabiri uyu munyamakuru avuga ko yabajije Perezida Kagame niba ibyo yari yiteze k’ugusubira kumera neza k’umubano w’u Rwanda n’Amerika byaragezweho nyuma y’uko akuriyeho Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo akamurekura.

Aha kandi, Steve Clemons yanabajije Perezida Kagame niba ibihano biheruka gutangazwa na Minisiteri y’imari y’Amerika, byashyiriweho umwe mu bajenerali be bakuru – wanahoze ari umujyanama we mukuru mu bya politiki – byaba byarongeye konona uyu mubano nyuma y’icyizere cyariho cy’uko ugiye gusubira mu buryo.

Aha Perezida Kagame yasubije ko arambiwe n’uburyo Amerika yigisha indangagaciro n’uburenganzira bwa muntu nyamara ikaba nta gifatika ikora mu guhana cyangwa kotsa igitutu Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ku gucumbikira, gushyigikira, ndetse yewe no gukorana n’abahoze mu bugetetsi bwakoze jenoside mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda akavuga ko Burigadiye Jenerali Andrew Nyamvumba, yahanwe mu rwego rwo kwirinda kurakaza leta ya Kongo ngo itava aho itera umugongo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikayoboka Ubushinwa mu isiganwa ryagutse ryo guhatanira umutungo w’amabuye y’agaciro iki gihugu gikizeho aboneka hake.

Perezida Kagame yavuze ko no kuri Gabo na Nijeri hari ibisa nk’ibyo, aho abanyamerika n’abafaransa bahangayikishijwe cyane n’uburyo ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakoranaga n’ibyo bihugu bwazagumaho, bakaba batitaye cyane ku mibereho myiza nyakuru y’abaturage b’ibyo bihugu.

Hagati aho umwuka ukomeje kuba mubi cyane mu gice cy’intara ya Kivu ya ruguru gihana imbibi n’u Rwanda. I Goma mu burasirazuba bwa Kongo, abaturage barenga 40 muri iki cyumweru dusoza bapfuye barashwe n’inzego z’umutekano za Kongo mu guhosha imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za LONI muri iki gihugu.

Mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka, raporo ya LONI yashinje u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 zishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, nko kwica abantu ikivunga no gusambanya ku gahato abasivili. Iyi raporo kandi yagarutse ku “bihamya bifatika” by’uko ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo mu rwego rwo gufasha abarwanyi ba M23 cyangwa ahandi zikagaba ibitero ku mutwe wa FDLR.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika, mu gusubiza kuri raporo ya LONI, yahamagariye u Rwanda “guhagarika bwangu gushyigikira inyeshyamba za M23 zashyiriweho ibihano na LONI ndetse n’Amerika.” Aha kandi iyi minisiteri yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo. U Rwanda rwakomeje kenshi guhakana gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika kandi yamaganye “imikoranire” hagati y’ingabo za Kongo n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo n’uwa FDLR washyiriweho ibihano na LONI ndetse na leta y’Amerika

Forum

XS
SM
MD
LG