Uko wahagera

Rwanda: Abajenerali Bagera muri 12 Barungitswe mu Kiruhuko cy’Izabukuru


Mu Rwanda Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaraye yemeje ko abasirikare bakuru n’abato bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abo barangajwe imbere na Jenerali James Kabarebe wari umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano. Jenerali Kabarebe yanabayeho umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda kuva FPR ifashe ubutegetsi abasirikare bo ku ipeti rya Jenerali bagera muri 12 bagiriye icyarimwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Barimo Jenerali Fred Ibingira na Liyetona Jenerali Charles Kayonga, na we wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Hari kandi abandi bofisiye bakuru 83, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano y’akazi. Biyongeraho abasirikare 160 itangazo rya minisiteri y’ingabo mu Rwanda ryavuze ko bafite ibibazo by’ubuzima.

Forum

XS
SM
MD
LG