Uko wahagera

Ibanki ya BRICS Yiteguye Gushyigikira Imishinga y'Afrika


Uwahoze ari prezida wa Berezile Dilma Rousseff akaba anarongoye ibanki ya Brics
Uwahoze ari prezida wa Berezile Dilma Rousseff akaba anarongoye ibanki ya Brics

Banki y'iterambere yashinzwe n’ibihugu biri mu muryango BRICS mu mwaka wa 2015, ishobora gufasha ibihugu by’Afurika kubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga yatuma bibasha gukemura ibibazo byihutirwa bifite.

Ibyo byavuzwe na perezida w’iyo Banki, Dilma Rousseff kuri uyu wa kane.

Hari mw’ijambo yavugiye i Johannesburg mu nama y’uyu muryango. Russeff wahoze ari perezida wa Berezile yavuze ko ibihugu bigize BRICS ari “abafatanyabikorwa beza” kuri Afurika. Yongeyeho ko iyi Banki ishobora gutanga amafaranga mu mishinga nyirizina igaragara no mu mishinga y’ibikorwaremezo bijyanye n’ikorana buhanga muri Afurika kimwe no mu mishinga ijyanye n’uburezi.

Uyu muyobozi asobanura ko iyo Banki ifite ubushobozi bwo kuba kw’isonga mu mishinga yabonera ibisubizo, ibibazo byihutirwa ibihugu by’Afurika bifite.

Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo bigomba kubonerwa umuti ari “ukwongera uburyo bwo kwishyura, amafaranga akoreshwa mu bihugu, n’ubundi buryo bw’imali bwashyirwaho kugirango bifashe kwubaka urwego rushya rw’imali ruhuriweho kandi rudaheza.

Rousseff yanagaragaje ibikenewe ku mishinga remezo ihuriweho hagati y’ibihugu byinshi, yumvikanisha ko Afurika ifite amahirwe yo hejuru kw’isi, mu bijyanye n’ingomero zatanga umuriro w’amashanyarazi. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG