Uko wahagera

Rwanda: Amasaha Y'Ibirori no Kwidagadura Yagabanyijwe


BK Arena imwe mu nzu mberabyombi yakira ibirori bitandukanye
BK Arena imwe mu nzu mberabyombi yakira ibirori bitandukanye

Guhera tariki ya mbere y‘ukwezi kwa cyenda gutaha, ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda bizajya bifungwa saa munani z’ijoro muri wikendi na saa saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi.

Ni umwanzuro wafashwe n’inama y’abaministri yateraniye I Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Mu itangazo leta y’u Rwanda ivuga ko “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 … ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru bikazajya bifunga saa Munani z’ijoro.”

Ni icyemezo cyahise gikurura impaka mu Banyarwanda. Hari abashimye icyo cyemezo abandi bagaragaza ko kinyuranyije n’izindi ngamba za guverinoma yari yarafashe zo kongera amasaha y’akazi.

Impuguke mu by’ubucuruzi Habyarimana Straton, avuga ko kigamije gukoma mu nkokora umuvuduko mu by’ubucuruzi n’iterambera.

Avugana n’itangazamakuru rya leta, minis w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana we yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gushyigikira gahunda iherutse gutangizwa na minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, ashimangira ko kigamije “kurinda umutekano n’ubuzima by’Abanyarwanda mu buryo burushijeho.”

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:34 0:00

Iki kibazo cy’ubusinzi mu rubyiruko umukuru w’igihugu yari aherutse kukivugaho, ubwo yakiraga mu busabane abantu batandukanye mu kwishimira isabukuru y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda guhera mu businzi, bagashyira imbere icyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa.

Uyu mwanzuro wo kugabanya amasaha y’ibikorwa bya nijoro uje ukurikira icyemezo giherutse gufatwa na Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bafunze insengero bavuga ko zisakuriza abaturanyi bazo.

Ku ruhande rw’abayobora insengero mu Rwanda, umuyobozi w’itorero

rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, mu butumwa bwanditse yahaye Ijwi ry’Amerika yagize ati “Gahunda zo gusenga zikozwe kugeza sa saba z’ijoro ni umwanya uhagije rwose bikanafasha abantu kubyuka bakomeza n’imirimo isanzwe.”

Ku bireba imyidagaduro, Bwana Twagira Bruce usanzwe afite sosiyete itegura ibitaramo, avuga ko nta gishya iki cyemezo kizanye mu kazi ke.

Inama y’Abaminisitiri yibukije ko abashaka gukora nyuma y’ayo masaha hari amabwiriza yihariye azakurikizwa.

Usibye iyi ngingo yo gushyiraho amasaha y’ibitaramo, inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho nka Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri. Asimbuye kuri uyu mwanya Alfred Kalisa.

Mu bashyizwe mu myanya kandi harimo, Ange Kagame umukobwa wa

Perezida Kagame, wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro by’umukuru w’igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG