Uko wahagera

Abantu 9 Baguye mu Ndege Yahanukiye mu Majyepfo ya Sudani


Indi ndege yahanukiye mu majyepfo ya Sudani mu 2015
Indi ndege yahanukiye mu majyepfo ya Sudani mu 2015

Indege ya gisivili yahanukiye mu majyepfo ya Sudani ihitana abantu icyenda barimo abasirikare bane.

Ibyo byatangajwe n’inzego za gisirikare muri Sudani zemeje ko umwana wari muri iyo ndege yashoboye kurokoka.

Ihanuka ry’iyo ndege ryabaye mu gihe hashize iminsi 100 Sudani iri mu ntambara ingabo za leta zirwana n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.

Iyi ntambara yateye abantu babarirwa muri za miliyoni guhunga.

Umukozi w’umwe mu miryango itanga imfashanyo ku mpunzi muri Sudani yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ko iminsi iri imbere ishobora kuzaba mibi kurusha.

Abakora mu miryango ifasha izi mpunzi kandi babona ko intambara ibera muri Sudani muri iki gihe ishobora gukwira no mu karere kose

Forum

XS
SM
MD
LG