Uko wahagera

RDC: Umusirikare wa Leta Yasutse Urusasu ku Baturage Hapfa 13


Umwe mu basirikare b'ingabo za leta ya Kongo
Umwe mu basirikare b'ingabo za leta ya Kongo

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo umusirikare yaraye asutse urusasu ku baturage bari baje gushyingura umwana yica abantu 13 barimo abana 9.

Byatangajwe n’inzego z’igisirikare n’iz’ubutegetsi z’aho byabereye mu cyaro cy’ahitwa Nyakova ku nkengero z’ikiyaga cya Albert muri province ya Ituri yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’igisirikare muri iyo ntara, Jules Ngongo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri telephone ko amatsinda y’abasirikare yatangiye gushakisha uwo mugabo, kandi batangiye iperereza ku byabaye.

Uwo mugabo utatangajwe izina, ni umwe mu basirikare ba leta ya Kongo barwanira mu mazi

Umuyobozi w’agace byabereyemo, Oscar Baraka Muguwa, yemeje ko abantu 13 barimo aband 9 baguye muri ubwo bwicanyi, avuga ko uwo musirikare yari yarakajwe n’uko abaturage bari bagiye kumushyingurira umwana atarahagera. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG