Uko wahagera

Mu Buhinde Habonetse Imirambo 29 y'Abagwiriwe n'Inkangu


Abakora ibikorwa by'ubutabazi bashakisha abagwiriwe n'inkangu mu Buhinde
Abakora ibikorwa by'ubutabazi bashakisha abagwiriwe n'inkangu mu Buhinde

Mu Buhinde, abakora ibikorwa by’ubutabazi babarirwa mu magana babonye imirambo 29 y’abagwiriwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi.

Inzego z’ubutegetsi zemeje ayo makuru, ziravuga ko bari bamaze iminsi ine bashakisha ababa bakiri bazima.

Abagera kuri 78 kugeza ubu ntibaraboneka kuva ku wa gatatu nijoro ubwo inkangu yabagwiraga mu cyaro cy’ahitwa Irshalwadi cyo mu karere ka Raigadh mu birometero 50 uvuye Mumbai umurwa mukuru w’intara ya Maharashtra.

Abategetsi baravuga ko byibuze inzu 17 muri 48 ziri muri icyo cyaro zagwiriwe n’inkangu.

Abakora ubutabazi barifashisha ibikoresho gakondo nk’ibitiyo n’ibibando.

Deepak Avadh, ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutabara abagezweho n’ibiza, yatangaje ko ibikoresho bikomeye bisanzwe byifashishwa nk’imodoka zabigenewe zifashishwa mu gusunika no gutaburura byananiwe kugera muri icyo cyaro kubera imihanda idatunganye n’ubutaka bwahirimye buhazengurutse.

Forum

XS
SM
MD
LG