Uko wahagera

Komite Olempike y’u Rwanda Ivuga Ko Yafashe Ingamba Zibuza Abakinyi Batoroka


Umwaka urashize bamwe mu bari bagize intumwa z’u Rwanda mu mikino ya Commonwealth batorokeye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda buvuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo bitazongera.

Inkuru y’itoroka ry’abantu bane mu bari bagize itsinda ry’intumwa z’u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, yasakaye cyane ubwo babiri mu bahoze ari abakozi ba Komite Olempike y’u Rwanda batabwaga muri yombi.

Abo ni Jean de Dieu Mukundiyukuri wari umuyobozi nshingwabikorwa na Jean Jacques Mugisha wari ushinzwe gahunda z’imikino ya Commonwealth n’abakinnyi.

Aba bagabo bari bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano, itonesha, ikimenyane n’icyenewabo mu gukora urutonde rw’abantu bagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya Birmingham. Ikiyongereye kuri ibi ni uko hari bamwe muri izo ntumwa z’u Rwanda bari bashyizwe kuri urwo rutonde batorokeye mu Bwongereza.

Umunyamabanga Mukuru muri Komite Olempike y’u Rwanda Joseph Kajangwe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uko gutoroka kwa bamwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth byabasigiye isomo rikomeye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:15 0:00

Gutoroka kw’abahagariye u Rwanda mu rwego rw’imikino si ibya none. Mu mwaka wa 1996, abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru baciye inkereramucyamo i Paris mu Bufaransa ubwo Amavubi y’u Rwanda yari avuye gukina n’ikipe y’igihugu ya Tuniziya.

Muri abo bakinnyi banyonyombye, bane bari basanzwe bakinira ikipe ya Rayon Sport ari bo Claude Kalisa, Eugène Murangwa, Hamissi Aimé Dollar na Roger Manzi.

Umukinnyi wa gatanu watorotse icyo gihe ni Guillaume Haliyamutu wakiniraga Kiyovu Sport. Nyuma y’aba ngaba, hari abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru bagiye baburirwa irengero mu bihe bitandukanye ubwo babaga baserukiye igihugu mu mikino mpuzamahanga.

Muri bo twavuga Jean Habimana, Elias Ntaganda, Abdul Uwimana, Nyakwigendera Jeannot Witakenge, Frédéric Rusanganwa uzwi nka Ntare na Abdul Rwatubyaye. Denise Mutatsimpundu, umukinnyi wa volleyball wakiniraga ikipe y’APR Volleyball Club y’abagore na we aherutse gutoroka ubwo yari yaserukiye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ikinirwa ku mucanga Beach volley.

Si mu mikino gusa, hari n'ababyinyi n'abacuranzi bagiye batoroka bari mu bikorwa bitandukanye hanze y'igihugu.

Forum

XS
SM
MD
LG