Uko wahagera

Uhagarariye HCR mu Burasirazubwa bwa Kongo Yasuye Inkambi ya Lusenda


Abdoulaye Barry uhagarariye HCR mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo ari kumwe n'abayobozi b'inkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Kongo
Abdoulaye Barry uhagarariye HCR mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo ari kumwe n'abayobozi b'inkambi ya Lusenda mu burasirazuba bwa Kongo

Umuyobozi wa HCR Abdoulaye Barry, yasuye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda mu rwego rwo kumva ibibazo bafite no gushaka uburyo byakemuka.

Akigera mu Lusenda, aturutse i Goma, Abdoulaye Barry yasuye bimwe mu bikorwa byakozwe na HCR birimo ikigega cy’amazi, ivuriro, ahakorera amashiramwe, igipolisi ndetse na hamwe mu hakorwa ubucuruzi

Aho uyu muyobozi wa HCR yagiye anyura yaturwaga ibibazo bitandukanye bihangayikishije abatuye mu nkambi ya Lusenda barenga ibihumbi 26000.

Uru ruzinduko rwa Abdoulaye Barry yakoreye mu Lusenda aherekejwe n’abahagarariye amashyirahamwe atandukanye akorana na HCR mu ntara ya Kivu y’epfo hari ikizere ruha impunzi kuko hari bimwe mu bibazo yiboneye bitandukanye n’amaraporo yari asanzwe ahabwa nkuko yabitangaje.

Bamwe mu mpunzi bafite gahunda yo guhunguka bavuga ko bashimye gahunda yo yashizweho yo kujya kureba uko umutekano wifashe mu Burundi kuko hari benshi batinyaga guhunguka kubera amakuru atari meza baba bafite ku gihugu cyabo

Ku bibazo byo kuba impunzi z’Abarundi zimara igihe kirekire zidahabwa ibifungurwa ndetse n’ubundi bukene buboneka mu nkambi, Abdoulaye Barry avuga ko biterwa n’uko inkunga basanzwe bagenera impunzi zigenda zibura kubera ibibazo by’intambara ndetse n’icyorezo cya virusi ya Corona.

Forum

XS
SM
MD
LG