Uko wahagera

Nijeriya: Perezida Tinubu Yafashe Ingamba zo Gutsura Ubukungu bw'Igihugu


Perezida Bola Tinubu wa Nijeriya
Perezida Bola Tinubu wa Nijeriya

Perezida wa Nijeriya, Bola Tinubu, uyu munsi kuwa gatanu yatangaje ishyirwaho ry’ikigega gishya mu bijyanye n’ibikorwa remezo. Ni imwe mu ngamba zafatiwe gutsura ubukungu no kworoshya ingaruka z’icyemezo yafashe gikuraho amafaranga Leta yashyiraga mu bijyanye na peteroli.

Icyo kigega gishyiriweho gushyigikira ibikorwa remezo, kizafasha Leta 36 za Nijeriya kuvugurura urwego rwo gutwara abantu n’ibintu. Harimo kuvugurura imihanda iva ku mirima y’abahinzi ijya ku masoko. Kizanafasha urwego rw’ubuzima, urw’uburezi, imishinga y’umuriro w’amashanyarazi n’iy’amazi. Ibi byavuzwe mw’itangazo ry’ibiro bya perezida. Ariko nta bisobanuro birambuye by’aho amafaranga azajya muri icyo kigega azaturuka.

Icyo kigega “kizavugurura ubukungu mu bijyanye n’ipiganwa”, guhanga imirimo no guha icyizere cy’ubukungu burambye abanyanijeriya. Byavuzwe mw’itangazo ry’umuvugizi w’ibiro bya perezida, Dele Alake.

Itangazo rije nyuma y’umunsi umwe hashyizweho porogaramu yo gutanga imbuto ku buntu no kworohereza abahinzi kubona ifumbire. Bizakurikiranwa na banki nkuru y’igihugu.

Perezida Tinubu yakomeje kotswa igitutu ngo yorohereze imiryango n’abacuruzi baciriritse, nyuma yo gukuraho inyunganizi y’amafaranga Leta yashyiraga mu bijyanye na peteroli. Ni igikorwa cyari gikunzwe cyatumye ibiciro bihenduka imyaka mirongo, ariko cyatwaye guverinema miliyari 10 z’amadolari mu mwaka ushize, biteza igihombo gikabije kandi n’imyenda.

Guverinema yanenzwe by’umwihariko gukuraho ayo mafaranga, nta ngamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG