Uko wahagera

Ubushinwa Bwaba Burimo Guha Uburusiya Ibikoresho bya Gisirikare


Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Vladimiri Putin w'Uburusiya
Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa na Vladimiri Putin w'Uburusiya

Umudipolomate w’Ubufaransa yavuze ko Ubushinwa burimo guha Uburusiya ibikoresho bya gisirikare butagombye guha iki gihugu

Ni igisubizo cyatanzwe abajijwe mu nama y’umutekano, Aspen Security Forum, niba ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, byaba byarabonye ikimenyetso na kimwe cy’uko Ubushinwa bwahaye intwaro Ubushinwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu ntambara yo muri Ukraine.

Uwo mudiplomate, Emmanuel Bonne, umuyobozi w’itsinda rya dipolomasi muri perezidansi y’Ubufaransa, yagize ati: “Yego, hari ibyerekana ko barimo gukora ibintu tutakwifuza ko bakora”.

Yongeye kubazwa niba Ubushinwa bwaratanze intwaro, Bonne yavuze ati: “Urebye, bisa n’ibikoresho bya gisilikare…kugeza ubu icyo tuzi n’uko batarimo gutanga byinshi byatuma Uburusiya bugira ubushobozi bwo hejuru, ariko dukeneye ko hatagira ibitangwa.

Abategetsi b’Ubufaransa babwiye televisiyo y’inyamerika, CNN ko Bonne, yaganishaga ku bijyanye na tekinoloji ku mpande zombi n’ubundi bufasha harimo ingofero za gisirikare n’ibindi bikingira umubiri amasasu.

Perezidansi y’Amerika n’iy’Ubufransa ntibyasubije Reuters, ibiro ntaramakuru byo mu bwongereza, ubwo bari basabwe kugira icyo babivugaho. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG