Uko wahagera

Ikipe y'Arsenal Mu Mikino Yo Kwipima Muri Amerika


Ray Parlour na Lauren Bisan-Etame Mayer bakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal n''Ambasaderi w'u Rwanda I Washington Mathilde Mukantabana
Ray Parlour na Lauren Bisan-Etame Mayer bakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal n''Ambasaderi w'u Rwanda I Washington Mathilde Mukantabana

Ikipe ya Arsenal ikina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona yo mu Bwongereza iri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho izakina imikino yo kwipima yo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi kwa munani.

Iyi kipe yarangije Shampiyona y’umwaka ushize yitwaye neza dore ko yarangije ku mwanya wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, iratangira imikino yayo yo kwipima ikina n’ikipe y’abakinnyi batoranijwe mu makipe atandukanye akina muri shampiyona yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika izwi nka MLS – Major League Socer. Iyo kipe iraba itozwa na Wayne Rooney wakiniye Manchester United, mukeba w’Arsenal.

Ni imikino yo kwipima no kwegera abafana bayo hanze y’Ubwongereza.

Mu birori by’ubusabane byateguwe n’Ambasade y’u Rwanda hano I Washington DC, Ijwi ry’Amerika ryahahuriye n’ibihangange byakiniye Arsenal Ray Parlour n’Umunyakameruni Lauren Bisan-Etame Mayer ivugana nabo ku myiteguro y’iyi kipe ndetse n’ubufatanye hagati ya Arsenal n’u Rwanda.

Ubwo busabane bwanaranzwe no kwerekana umuco nyarwanda
Ubwo busabane bwanaranzwe no kwerekana umuco nyarwanda

Kuva mu 2018, u Rwanda rutera inkunga iyi kipe mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, iyo kipe nayo ikarufasha kwamamaza ibyo bikorwa.

Ku myiteguro y’ikipe Ray Parour avuga ko abafana bashonje bahishiwe.

“Ndabizeza ko iyi izaba imikino yo kwipima iryoheye ijisho, Twagize shampiyona nziza. Rwose iki n’igihe cyiza ku mufana wese wa ruhago, Iyi mikino yo kwipima n’ingenzi cyane kugirango twisuzume tunamenye uko buri mukinnyi ahagaze mbere yo gutangira nshampiyona.”

Ray Parlour wabaye umukinnyi wo hagati wa Arsenal igihe kinini n’umwe mu bakinyi batojwe n’umutoza w’Umufransa Arsene Wenger bakinye imikino yose ya shampiyona yo mu 2003-2004 badatsinzwe umukino n’umwe. Avuga ko ikipe isa nk’iyisayubiye muri ibyo bihe kuko ihagaze neza.

Agaragaza ko abakinyi bashya barimo Declan Rice ikipe iherutse kugura imukuye muri West Ham United bazatuma iyo kipe igera kuri iyo ntego.

“Uyu ni umukinnyi ufite ubunararibonye buri wese akenera mu kibuga kugirango ugere ku musaruro wifuza. Mfite icyizere ko agiye guca ibintu muri iyi kipe. Ni umukinyi mwiza. Abafana bose ba Arsenal bafite amatsiko yo kumubona mu kibuga haba hano muri Amerika no ku munsi shampiyona izaba itangiye.”

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:35 0:00

Ibyo byishimo bya Ray Parlour abisangiye na mugenzi we Umunyakameruni Lauren Bisan-Etame Mayer, wari myugariro wa Arsenal. Byakarusho kuri we, Ijwi ry’Amerika twamubajije icyakorwa kugirango abakinnyi bakiri bato ku mugabane w’Afurika bafite impano bagere ku rugero nk’urwo yagezeho.

“Hari byinshi birimo gukorwa muri FIFA aho maze imyaka ibiri nkora ibikorwa bitandukanye n’uwahoze ari umutoza wanjye Arsene Wenger bigamije kumenya abo bana bafite impano zidasanzwe muri ruhago kugirango babone amahirwe yo gutera imbere. Mfite icyizere rwose ko ibi tuzabigeraho haba ku rwego rw’abakinnyi n’ibihugu muri Afrika. Vuba cyane tuzatangira kubona umusaruro wabyo mu bana bafite impano zidasanzwe. Gusa bishobora gufata umwanya. Biradusaba kwihangana.”

Umunyakameruni Lauren Bisan-Etame Mayer avugana n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika
Umunyakameruni Lauren Bisan-Etame Mayer avugana n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika

Ibi bihangange byahoze bikinira ikipe ya Arsenal muri ibi bihe bifatwa nk’abambasaderi b’ikipe. Bayihagararira mu birori no mu bikorwa bitandukanye nk’ubu busabane bwateguwe n’Ambasade y’u Rwanda.

Twibutsa ko guhera mu 2018 u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye na Arsenal afite agaciro ka miliyoni 40 z’Amadolari. Agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu. Gusa ni amasezerano yazamuye impaka dore ko hari impirimbanyi n’abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba Arsenal guhagarika ayo masezerano bashinja ubutegetsi bwo mu Rwanda gutegekesha igitugu no kutinhanganira abatavuga rumwe na leta.

Ambasaderi Mathilde Mukantabana avuga ko nubwo hari abanenga ubwo bufatanye bitabujije u Rwanda kubyungukiramo.

Ray Parlour nawe yemeza ko impande zombi zabyungukiyemo.

“Mu byukuri hari abantu benshi kw’isi basoma Visit Rwanda ku myambaro y’abakinyi bacu. Kandi tuzi neza ingufu umupira w’amaguru ufite hirya no hino kw’isi. Ku ruhande rwacu nka Arsenal ubu bufatanye n’ingenzi cyane. Nzi neza ko hari ba mukerarugendo benshi basuye u Rwanda nyuma yo kutubona turwamamaza.”

Nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Arsenal irakomereza mu mujyi wa New jersey aho izakina na Manchester United kuri uyu wa Gatandatu, nyuma ikomereza I Los Angeles kuzakina na Barcelona yo muri Espagne.

Forum

XS
SM
MD
LG