Uko wahagera

Kenya: Hatangiye Indi Myigaragambyo yo Kwamagana Izamuka ry'Ibiciro


Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri kenya bari mu myigaragambyo yo ubuzima buhenze n’izamuka ry’imisoro.
Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri kenya bari mu myigaragambyo yo ubuzima buhenze n’izamuka ry’imisoro.

Abigaragambyaga bagera mw’ijana bateye polisi amabauye mu bice byegereye umujyi wa Nairobi uyu munsi kuwa gatatu, ubwo bari batangiye iminsi itatu y’imyigaragambyo yamagana ubuzima buhenze n’izamuka ry’imisoro muri Kenya.

Abari mu muri iyo myigaragambyo batwitse imipira y’imodoka mu bice bya Kibera, aho bakunze guhanganira n’abacunga umutekano. Bahahuriye n’urufaya rw’ibyuka biryana mu maso batewemo na polisi.

Mu mujyi rwagati nta n’inyoni yahatambaga. Amaduka menshi yari afunze kandi polisi yashyizeho ahasuzumirwa ibyangombwa ku berekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko polisi yataye muri yombi abakekwaho ibyaha muri iyo myigaragambyo i Homa Bay mu burengerazuba bw’igihugu.

Mu byiciro bibiri by’imyigaragambyo byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, habayemo urugomo, ubwo polisi yabamishagamo ibyuka biryana mu maso ikananyuzamo ikarasa amasasu mazima mu mbaga yari iteranye. Icyo gihe abantu batari munsi ya 15 barishwe kandi amagana batawe muri yombi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya batumije imyigaragambyo, ku ruhande rumwe bitewe n’izamurwa ry’imisoro ryemejwe mu kwezi gushize na guverinema ya Perezida William Ruto watowe mu kwezi kwa munani gushize. Yarahiriye guharanira inyungu z’abakene, ariko yisanze ibiciro by’ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima, birimo gutumbagira ku buyobozi bwe.

Za kiriziya n’imiryango itagengwa na leta basabye William Ruto na Raila Odinga, bahanganye, gukemura ibibatandukanya binyuze mu biganiro no guhagarika imyigaragambyo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG