Uko wahagera

Itwikwa ry'Amakamyo Rikomeje Kuba Ihurizo Muri Afrika y'Epfo


Leta yohereje abasirikare gutera inkunga polisi mu ntara zitandukanye
Leta yohereje abasirikare gutera inkunga polisi mu ntara zitandukanye

Muri Afrika y'Epfo, guverinoma yohereje ingabo z'igihugu mu ntara enye guhagarika urugoma rwo gutwika amakamyo atwara imizigo.

Mu minsi itanu, kamyo 21 zatwitswe mu ntara zitandukanye. Leta ntirasobanukirwa icyabiteye, cyangwa niba bifite aho bihurira kuri zose cyangwa se kuri zimwe na zimwe. Ariko minisitiri ushinzwe polisi, Bheki Cele, avuga, mu itangazo yashyize ahagaragara, ko akeka ko bikorwa n’abantu bashaka kwononera ubukungu bw’igihugu.

Polisi irimo irahiga abantu byibura 12 bakekwaho ibyo bitero. Cele yasobanuye ko baba bafite imbunda, bagatega abashoferi ba kamyo, bakabakuramo, bakazitwika. Ariko kugeza ubu ntawe uzwi waba warabiguyemo cyangwa waba warabikomerekeyemo.

Leta yohereje abasirikare gutera inkunga polisi mu ntara za Limpopo na Mpumalanga, ziri mu majyaruguru y’igihugu, KwaZulu-Natal mu burasirazuba, na Free State iri hagati no hagati mu gihugu.

Bibaye umunsi umwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga cyo gusubiza muri gereza uwahoze ari umukuru w’igihugu Jacob Zuma.

Mu 2021, Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 kubera gusuzugura ubutabera. Yafunzwe amezi abiri, aza gufungurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.

Urukiko rwafashe icyemezo kuwa kane, Zuma, w’imyaka 81 y’amavuko, adahari. Ari mu Burusiya, aho yagiye kwivuza.

Forum

XS
SM
MD
LG