Uko wahagera

Esipanye: Abasirikare Barokoye Abimukira 86 mu Nyanja y'Atlantika


Ifoto igereranya: Igaragaza abimukira barokowe na Croix Rouge ibakuye mu nyanja majyepfo y'Ubutaliyani
Ifoto igereranya: Igaragaza abimukira barokowe na Croix Rouge ibakuye mu nyanja majyepfo y'Ubutaliyani

Abasirikare barwanira mu mazi ba Esipanye bohereje indege n’ubwato gushakisha ubwato bw’abarobyi baturuka muri Senegali, bwarimo abimukira bagera muri 200 baburiwe irengero.

Iyo ndege yabonye ubwato mu bilometero 114 mu majyepfo y’ikirwa cya Gran Canaria, abatabazi babanza gukeka ko ari ubwato bwari bwaburiwe irengero.

Cyakora umuvugizi w’izo ngabo nyuma yaje kuvuga ko abo babonye ari abantu 86. Avuga ko andi maperereza ari yo yonyine yakwerekana aho bwari bwaturutse.

Umuryango utabara abimukira, Walking Borders, ku cyumweru wari wavuze ko ubwato bw’abarobyi bwarimo abantu bagera muri 200 n’ubundi bwato bubiri, bumwe butwaye abantu bagera muri 65 ubundi butwaye abari hagati ya 50 na 60, bwose bwaburiwe irengero hashize ibyumweru bigera muri bibiri. Ni ukuva buvuye muri Senegali bugerageza kugera muri Esipanye.

Helena Maleno wo mu muryango Walking Borders, ejo kuwa mbere yavuze ko imiryango y’abimukira byibura 300 bari bari mu bwato butatu, nta makuru mashya ifite y’aho abantu bayo baherereye.

Forum

XS
SM
MD
LG