Uko wahagera

Intagondwa Zishe Abantu 22 Muri Burkina Faso


Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu barenga 10,000 bamaze gupfa abasanga miliyoni ebyiri bava mu byabo kubera imvururu n’umutekano muke
Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu barenga 10,000 bamaze gupfa abasanga miliyoni ebyiri bava mu byabo kubera imvururu n’umutekano muke

Abarwanyi bikekwa ko ari intagondwa za kiyisilamu bishe abasivili 22 mu bitero bibiri bitandukanye mu burengerazuba bwa Burkina Faso.

Inzego z’umutekano z’icyo gihugu zavuze ko muri abo harimo n’ibyo byihebe byishwe.

Ubwo bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Boulsa uri mu ntara ya Namentenga. Izo ntagondwa zanatwitse amazu n’isoko ryo muri uwo mujyi.

Igitero cya kabiri cyo cyabereye mu mujyi wa Fo uri mu burengerazuba bw’igihugu.

Uyu mujyi umaze igihe wibasirwa n’ibitero by’ihebe byatumye abaturage benshi bawuhunga.

Burkina Faso imaze imyaka ihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa za Kiyisilamu.

Kuba ingabo za leta zaraniniwe guhashya iyo mitwe byagiye biteze imvururu mu gihugu binatuma mu gihugu haba za kudeta ebyiri.

Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko abantu barenga 10,000 bamaze gupfa abasanga miliyoni ebyiri bava mu byabo kubera imvururu n’umutekano muke.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG