Uko wahagera

Ubufransa Bwohereje Abapolisi 45,000 Mu Mihanda Guhangana n'Abigaragambya


Umunsi wa Kane w'imyigaragambyo waranzwe n'urugomo
Umunsi wa Kane w'imyigaragambyo waranzwe n'urugomo

Leta y’Ubufransa yashyize abapolisi 45,000 n’ibimodoka bya rutura mu mihanda itandukanye y’imijyi y’icyo gihugu guhangana n’imyigaragambyo yakurikiye iyicwa rya Nahel M, umwana w’umuhugu wishwe arashwe n’umupolisi.

Imihango yo kumushyingura yabaye none mu burengerazuba bw’umujyi wa Paris hafi yaho yarasiwe.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’imyigaragambyo ikaze, gutwika amazu, imodoka, gusenya ibikorwa remezo no gutera ibibatsi abapolisi.

Iyi myigaragambyo ifatwa nka kimwe mu bibazo bikomereye Prezida Emmanuel Macron muri iki gihe kuva mu 2018.

Nahel w’imyaka 17, yari we mwana wenyine nyina yari afite. Yarashwe n’umupolisi nyuma yo gusabwa guharagara akanga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abigaragambya 1,311. Ni imyigaragambyo imaze kugera hafi mu gihugu hose. Mu ijoro ryo kuwa Kane na none polisi yari yafashe abandi bantu 875.

Umuhango wo gushyingura Naher wari urinzwe n’abasore b’urungano rwe, bagera kuri 30. Aba bakomeje gusaba abaje gushyingura kutagira amafoto bafata.

Iraswa ry’uyu mwana w’umusore ryongeye kuvutsa ibibazo rubanda ivuga ko byibasiye abakene n’abimukira bavuga ko bibasirwa n’inzego z’umutekano. Benshi bakabiha isura y’ivangura rishingiye ku ruhu.

Prezida Macron we akomeje kuvuga ko ntavangura riri mu nzego z'umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG