Uko wahagera

ONU Yashyizeho Urwego rwo Gushakisha Abazimiriye mu Ntambara yo Muri Siriya


Inzu zashenywe n'ibisasu muri Siriya
Inzu zashenywe n'ibisasu muri Siriya

Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje umwanzuro ushyirayo urwego rwihariye rwo gushakisha irengero ry’abantu barenga 130,000 bazimiye mu ntambara yo muri Siriya.

Umwanzuro watowe n’amajwi 83. Ibihugu 62 byifashe. Naho 11 byatoye “Oya.” Birimo Siriya, yanavuze ko itazakorana n’uru rwego, Uburusiya, Ubushinwa, Koreya ya Ruguru, Venezuela, Cuba na Irani. Umwanzuro uvuga ko abahohotewe, abarokotse n’imiryango y’abazimiye bagomba kuzaba bahagarariwe muri uru rwego.

Intambara yo muri Siriya imaze imyaka 13. Yahitanye abantu bagera ku 500,000. Yirukanye mu byabo abagera kuri miliyoni 11. Abandi 130,000 baburiwe irengero nk’uko Komisiyo mpuzamahanga ku bantu bazimira yabitahuye.

Ambasaderi wungirije wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri ONU, Jeffrey DeLaurentis, yabwiye Inama rusange ya ONU ko aba bantu bazimiye bashobora kuba bafunze na leta mu buryo butazwi, cyangwa barashimuswe n’abarwana muri Siriya, barimo Umutwe wa Leta ya Kislamu, n’indi mitwe itandukanye.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, asobanura ko ababura ababo Babura abo bitabaza cyangwa bakisunga imiryango itandukanye, ugasanga hari hakwiye urwego rwaba nk’umuhuzabikorwa. Umwanzuro w’Inama rusange umutegeka ko agomba kuba yarushinze mu minsi ijana ikurikira itariki wemerejweho. Rugomba “gushakisha aho bazimiriye no gutera inkunga abahohotewe, abarokotse n’imiryango yabo.” (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG