Ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, aravuga ko guverinoma ye ifite gahunda yo gukomeza umugambi utavugwaho rumwe w’ivugururwa ry’inzego z’ubutabera z’igihugu cye.
Ibi Netanyahu yabitangaje kuri iki cyumweru nyuma y’aho ibiganiro bigamije gushaka inzira yumvikanyweho byagaragaraga nk’ibyananiranye.
Netanyahu yasubitse iri vugurura ryari riteganyijwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, nyuma yuko habayeho imyigaragambyo ikaze yo kubyamagana.
Gahunda ya Leta yo kuvugurura inzego z’ubutabera mu ntangiriro z’uyu mwaka, yashoye Isirayeli muri kimwe mu bihe by’imvururu zikaze iki gihugu cyigeze.
Byabaye nk’ibihoshwa n’ibiganiro bigamije kureba aho impande zombi zahurira kuri ngingo y’ubutabera bw’igihugu.
Icyemezo cyo gukomeza iyi gahunda gishobora guteza imvururu bundi bushya kikanatiza intege umutwe w’abakomeje kwigaragambya buri wa gatandatu no mu gihe iyi gahunda yari yarasubitswe.
Facebook Forum